Mu gihe hamaze iminsi havugwa urunturuntu hagati y’abasaza biyemeje kuzanzamura Rayon Sports na Muyakazi Sadate, Perezida wa Rayon Sports Twagirayezu Thadee yemeje ko nta kibazo azi kigihari kuko ngo no mu nama bagira bamutumira usibye ko we atajya yitabira.
Mu mezi
yashyize ni bwo abasaza bahoze bayobora Rayon Sports bahagurukiye kuyifasha
gushaka intsinzi no gutwara ibikombe. Muri abo harimo na Munyakazi Sadate wayiyoboye
mu gihe cya Covid-19 ariko ikavugwamo ibibazo bitandukanye usibye ko nta gihe
iyi kipe itajya ivugwamo ibibazo.
Abo basaza
bakimara gushyira ibintu ku murongo bakubiswe n’inkuba iri mu ibaruwa yanditswe
na Munyakazi Sadate wasabaga kwishyurwa avuga ko ubwo yayoboraga ikipe hari
amafaranga ye yakoresheje yashakaga ko yakwishyurwa.
Uko
kwishyuza kwa Munyakazi Sadate bisa n’ibyashyize agatotsi hagati ye na bagenzi
be bayoboye Rayon Sports cyane ko kuva yatanga iyo baruwa ye atongeye
kugaragara mu rugaga rw’abasaza biyemeje kuzanzamura ikipe ya Rayon Sports.
Mu kiganiro
n’itangazamakuru cyabaye kuri iki cyumweru, Perezida wa Rayon Sports Twagirayezu
Thadee yavuze ko kugeza ubu n’ubwo Sadate atajya agaragara muri bo, bitagakwiye
kuko ngo nta kibazo azi bagifitanye kandi bakaba bamuha ubutumire iyo bateguye
igikorwa runaka, ikibazo kigasigara ari Sadate utajya yitabira.
Twagirayezu Thadee yagize ati: “Kuba ataje twaramutumiye kandi n’izindi nama zose turamutumira ndetse n’igikorwa twakoze ubushize twaramutumiye.
Kuba ataje ashobora kuba afite impamvu ze, ashobora kuba arwaye, ashobora kuba ari hanze uretse ko ntacyo yatumenyesheje, ariko twe tuzi ko turi kumwe nawe kuko nta mpamvu itugaragariza ko tutakiri kumwe nawe."
Nyuma y'uko abasaza bayoboye Rayon Sports bafashe umwanzuro wo kuyizanzamura byatanze umusaruro kuko byayifashije gusoza igice cya mbere cya shampiyona iri ku mwanya wa mbere n'amanota 36.
Perezida wa Rayon Sports yavuze ko nta kibazo ikipe ifitanye na Munyakazi Sadate
TANGA IGITECYEREZO